Umuziki ni kimwe mu bintu biranga umuco wa sosiyete runaka ndetse bukaba bumwe mu buryo abantu bagaragarizamo imvamutima zabo, ibyo bizera, ibyo banga, ibyiza bashishikariza abandi gukora cyangwa kwirinda.



Umuziki kandi ukoreshwa mu kwishimisha ndetse ukanagira akarusho kuko wifashishwa mu rwego rwo gufasha abantu kugira akanyabugabo mu bihe bikomeye.

Umuziki ni kimwe mu bikoresho byifashishwa mu gufasha umuryango guhindura imyumvire, by’umwihariko bagana aheza. Akaba ari nayo mpamvu tubona amadini atandukanye, inzego z’ubuyobozi zitandukanye, ibigo, abagize ibyago bifashisha umuziki mu bikorwa byabo bya buri munsi.





Usibye kuba wakwifashishwa muri ibi bikorwa bitandukanye, umuziki utoranijwe neza kandi ujyanye n’amahitamo ya buri muntu mbese utari wa wundi wa kaza roho umena amatwi, ufite umwihariko ku mikorere y’umubiri w’umuntu ndetse n’imitekerereze cyane cyane wa muziki wa kera witwa classic ndetse na Mozart n’izindi njyana zituje

Usibye kumva umuziki ukanezerwa kandi ukumva ukugeze ku nzoka cyangwa ku ndiba y’umutima, burya umuziki unagira ingaruka nziza ku mitemberere y’amaraso n’ugutera k’umutima kimwe n’imihumekere y’umuntu. Ibi bikaba biterwa n’injyana y’umuzika umuntu aba yumva n’uburyo aba yumva ayikunze. Ubushakashatsi bwerekana ko ngo umuziki ugenda gahoro utuma umubiri wumva ubohotse ndetse ukanafasha ubwonko kutananirwa vuba cyane iyo hari ibintu bisaba umuntu gufata mu mutwe.

Caleb


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *