Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noel” naryo ryakomotse mu kilatini “NATALIS” bisobanura amavuko, menya ibihugu 13 bitizihiza Noheli. Ev. Caleb UWAGABA

Ubu aho mvugira aha mu gihugu cya Denmark Noheli (Noel) bayigeze kure kuko bayizihiza ku italiki ya 24/12 naho mu gihugu nka Ethiopia bo iya 2019 bamaze kuyirya kera bategereje kuya 7 Mutarama ngo bizihize iya 2020. Kuri ubu abakristu benshi bari mu myiteguro y’umunsi mukuru wa “Noheli” wizihizwa buri tariki ya 25 Ukuboza n’abatari bake ku isi. ariko kandi abenshi usanga tudasobanukirwa neza ibya Noheli reka turebere hamwe ibyayo Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba yitwa “Christmas”. Abantu benshi bakunze gukoresha ijambo “Xmas” nk’impine ya Christmas. “X” …