Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noel” naryo ryakomotse mu kilatini “NATALIS” bisobanura amavuko, menya ibihugu 13 bitizihiza Noheli. Ev. Caleb UWAGABA

Ubu aho mvugira aha mu gihugu cya Denmark Noheli (Noel) bayigeze kure kuko bayizihiza ku italiki ya 24/12 naho mu gihugu nka Ethiopia bo iya 2019 bamaze kuyirya kera bategereje kuya 7 Mutarama ngo bizihize iya 2020. Kuri ubu abakristu benshi bari mu myiteguro y’umunsi mukuru wa “Noheli” wizihizwa buri tariki ya 25 Ukuboza n’abatari bake ku isi. ariko kandi abenshi usanga tudasobanukirwa neza ibya Noheli reka turebere hamwe ibyayo Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba yitwa “Christmas”. Abantu benshi bakunze gukoresha ijambo “Xmas” nk’impine ya Christmas. “X” …

Menya uko Ikizu kibana n’abana bacyo wige byinshi .Dr. Masengo Fidèle

Gutegeka kwa kabiri 32:11-12 Nk’uko ikizu gikangura ibyana byacyo, Kigahungiriza amababa hejuru yabyo, Kigatanda amababa kikabijyana, Kikabiheka ku mababa yacyo, Ni ko Uwiteka yari umuyobora wabwo wenyine, Nta mana y’inyamahanga yari kumwe na bwo. Kiriya gice cya 32 kiri mu bice byitirirwa Indirimbo za Mose. Mose yabanje kuririmba indirimbo ya mbere bamaze kwambuka inyanja itukura (Kuva 15). Iyi ndirimbo ya kabiri ivugwa mu Gutegeka kwa kabiri 32 ni iyo yanditse amaze imyaka 40 mu butayu. Yayanditse ari mu minsi ye ya nyuma arimo asezera. Mose yifashishije ikizu ashaka kuvuga uburyo Imana yitaye ku bwoko bw’Abisiraheli mu butayu (God’s providential care) …

Igitabo The Miracle Morning, cya Hal Elrod cyagufasha kurema umunsi w’igitangaza

Tekereza kandi wature amagambo meza ku buzima bwawe,Yego birashoboka ko wakwiganiriza ,ukikomanga , ukavugana ijwi rirenga . Kwiyaturiraho amagambo meza bishobora gufasha umuntu gutsinda ubwoba no kwiyubakira icyizere . Mu gitabo cye The miracle Morning, Hal Elrod avugako gukoresha interuro zimwe na zimwe zituvugaho ibyiza ari ikintu cyiza cyane gituma umunsi wacu uba mwiza . Buri gitondo ubyutse ukiha intego nziza y’umunsi byagenda neza :Dore urugero rw’ amagambo meza wakwibwira : Nizera ko mfite imbaraga zo kuzagera ku nzozi zanjye.Mfite uburenganzira bwo kwishimaNavukiye gukora ibintu bihambaye Aya magambo ashobora no gufasha abandi mu buzima bwa buri munsi ibi bisubizo bishobora no …