Umuziki ni kimwe mu bintu biranga umuco wa sosiyete runaka ndetse bukaba bumwe mu buryo abantu bagaragarizamo imvamutima zabo, ibyo bizera, ibyo banga, ibyiza bashishikariza abandi gukora cyangwa kwirinda. Umuziki kandi ukoreshwa mu kwishimisha ndetse ukanagira akarusho kuko wifashishwa mu rwego rwo gufasha abantu kugira akanyabugabo mu bihe bikomeye. Umuziki ni kimwe mu bikoresho byifashishwa mu gufasha umuryango guhindura imyumvire, by’umwihariko bagana aheza. Akaba ari nayo mpamvu tubona amadini atandukanye, inzego z’ubuyobozi zitandukanye, ibigo, abagize ibyago bifashisha umuziki mu bikorwa byabo bya buri munsi. Usibye kuba wakwifashishwa muri ibi bikorwa bitandukanye, umuziki utoranijwe neza kandi ujyanye n’amahitamo ya buri muntu …