Gutegeka kwa kabiri 32:11-12

Nk’uko ikizu gikangura ibyana byacyo, Kigahungiriza amababa hejuru yabyo, Kigatanda amababa kikabijyana, Kikabiheka ku mababa yacyo, Ni ko Uwiteka yari umuyobora wabwo wenyine, Nta mana y’inyamahanga yari kumwe na bwo.

Kiriya gice cya 32 kiri mu bice byitirirwa Indirimbo za Mose. Mose yabanje kuririmba indirimbo ya mbere bamaze kwambuka inyanja itukura (Kuva 15). Iyi ndirimbo ya kabiri ivugwa mu Gutegeka kwa kabiri 32 ni iyo yanditse amaze imyaka 40 mu butayu. Yayanditse ari mu minsi ye ya nyuma arimo asezera.

Mose yifashishije ikizu ashaka kuvuga uburyo Imana yitaye ku bwoko bw’Abisiraheli mu butayu (God’s providential care)

Ikizu ni inyoni iguruka hejuru, igira umuvuduko ukabije, ireba kure kandi igira imbaraga ninshi. Ntabwo itegura ibyana byayo nk’uko izindi nyoni nto zitegura ibyana byazo. Itabiteguye neza byaba “imishwi”.

Hari amasomo meza twigira ku kizu n’uburyo gitegura ibyana byaco:

1) Ikizu cyubaka icyari cyacyo mu mpinga y’umusozi kd mu bushorishori bw’igiti. Icyari cy’ikizu kigizwe n’ibyatsi byoroshye n’ibiti by’amahwa. Iyo ibyana bitangiye kumera amababa, ikizu gisenya ibyatsi kigasigamo amahwa. Ibi bituma ibyana byaco biva muri “confort”. Kibikora kigamije kubyigisha. Hari igihe natwe Imana idukura muri “confort zone” igamije kutwigisha.

2) Iyo ikizu cyigisha ibyana byaco kuguruka kibinyuza mu buzima bukomeye. Gutumbagira hejuru bisaba guhangana n’ikirere kirimo umuyaga. Ikizu kigurukana ibyana byaco ku mababa cyagera hejuru cyane kikabahanura. Iyo hagize ugira ikibazo kimutegera amababa. Uko niko Imana itwigisha gutumbagira mu kwizera. Yemera ko duhura n’ibigeragezo ariko ikadutegera amababa. Ubuzima bwa Mose, Dawidi (igihe cya Goliath), Daniel na Bagenzi be…ni ingero zikomeye.

Urimo uranyura mu bihe bikomeye none? Imana irimo kukwigisha. Igukurikiranira hafi. Ibuka ko iyakoze bya bindi ishobora gukora n’ibyo uyisaba.

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church

8 thoughts on “Menya uko Ikizu kibana n’abana bacyo wige byinshi .Dr. Masengo Fidèle

  1. I found your weblog web site on google and examine a number of of your early posts. Proceed to maintain up the superb operate. I just extra up your RSS feed to my MSN Information Reader. In search of forward to studying extra from you afterward!

  2. Took me time to read all of the feedback, but I actually loved the article. It proved to be very useful to me and I am sure to all the commenters here! It is always good when you cant solely learn, but in addition engaged! Im sure you had pleasure writing this article. Anyway, in my language, there arent a lot good source like this.

  3. Hі there juѕt wanted to give you a quіck hеads սp. The tеxt in your content seem to be running off the screen iin Safaгi. I’m nott sure if thbis is a format іssue or something to do with ihternet browser comlatibility but I thought I’d post tο let you know. Thee dеsign and style look great t

  4. Highly rated post. I be taught one thing completely new on totally different blogs everyday. Deciding on one . stimulating to learn the paper content material from different writers and study a little one thing from their website. I’d like to apply certain of this content on my weblog you’re mind. Natually I’ll give a link right here were at your internet-site. Recognize your sharing. http://www.piano.m106.com

  5. Pretty insightful post. Never believed that it was this simple after all. I had spent a great deal of my time looking for someone to explain this subject clearly and you’re the only 1 that ever did that. Kudos to you! Keep it up

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *