Tekereza kandi wature amagambo meza ku buzima bwawe,
Yego birashoboka ko wakwiganiriza ,ukikomanga , ukavugana ijwi rirenga .
Kwiyaturiraho amagambo meza bishobora gufasha umuntu gutsinda ubwoba no kwiyubakira icyizere .
Mu gitabo cye The miracle Morning, Hal Elrod avugako gukoresha interuro zimwe na zimwe zituvugaho ibyiza ari ikintu cyiza cyane gituma umunsi wacu uba mwiza .
Buri gitondo ubyutse ukiha intego nziza y’umunsi byagenda neza :
Dore urugero rw’ amagambo meza wakwibwira :
Nizera ko mfite imbaraga zo kuzagera ku nzozi zanjye.
Mfite uburenganzira bwo kwishima
Navukiye gukora ibintu bihambaye
Aya magambo ashobora no gufasha abandi mu buzima bwa buri munsi ibi bisubizo bishobora no gukebura ubwenge bwawe gusubiramo aya magambo no kuyimika mu mutima bishobira no kugeza aho ibyo wiyaturiraho biba impamo .
Caleb